Mu mpera z’icyumweru gishize umu producer wo muri Kenya witwa Magix Enga yabwiye abanya Kenya ko yakorewe ubujura n’umuhanzi Harmonize none ubu yamuhaye icyumweru kimwe kuba yasibye indirimbo “Uno”.

Harmonize agiye kujyanwa mu nkiko kubera ubujura ashinjwa

Ni ubujura bw’imirya igize igize indirimbo umuhanzi Harmonize shya yasohoreye mu nzu itunganya umuziki ya Konde Boy World wide aho nyuma y’uko Enga avuze ko yibwe abanya Kenya bamugiriye inama yo gushaka uburyo yabyaza umusaruro ubwenge bwe bwibwe n’ubwo abafana ba Harmonize nabo bavuga ko nawe iyo mirya yayibye umuhanzi Olamide wo muri Nigeria.

Magix yabwiye Harmonize ko mu gihe adakoze ibyo amusaba ashobora guhura n’ingaruka atasobanuye neza izo arizo gusa ikinyamakuru ghettoradio.co.ke cyanditse ko ari ukumujyana imbere y’ubutabera.

Harmonize ari kuregwa n’uyu muhanga mu byo gutunganya amajwi mu gihe nawe atari yarangiza kwishyura amasezerano yasheshe muri Wasafi Classic Baby kugirango abashe kugira uburenganzira ku bihangano bye byakozwe n’iyi nzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU