Ibi byamamare muri muzika byombi umunya Tanzanie Harmonize na Burna Boy wo muri Nigeria bari mu bahatanira ibihembo bya MTV EMA 2019 gusa Burna Boy ahabwa igihembo gikuru atsinze abarimo na Harmonize.

Harmonize´s message to Burna Boy after losing to him in the MTV EMA 2019 awards

Burna Boy yahawe iki gihembo muri MTV EMA 2019 cy’umuhanzi mwiza ku mugabane wa Africa atsinze batandatu Nasty C,Teni ,itsinda rya Toofan ndetse na Prince Kaybee, gusa nubwo Harmonize atakiriwe neza n’abafana kubera atabazaniye igihembo ntabwo byamubujije guha ubutumwa Burna boy bwiza bumushimagiza ku gihembo nawe yagombaga guhabwa ariko akakibura.

“Komereza aho mwami,ku bihembo bibiri, umunsi umwe nanjye nzahagaruka, warakoze cyane guhatana mu byiciro 4, iyi ni intangiriro y’urukundo”  Harmonize ashimagiza Burna Boy ku rukuta rwe rwa Instagram. Umuhanzi Burna boy nyuma yo gutwara ibihembo yiswe n’ibitangazamakuru umwami wa musika muri Africa uyu mwaka.

Ubutumwa Harmonize yahaye Burna Boy

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU