Umuhanzi Yves Kana, umwe mu bagize itsinda ‘Trezzor’ yatangaje ibyiyumvo bye, ni nyuma yuko mu minsi ishize yambitse umukunzi we impeta, akamusaba kuzamubera umugore, undi nawe akamwemerera.

Ubusanzwe, Trezzor n’itsinda rigizwe na Yves Kana ucuranga Guitar ndetse na Hategekimana Bertrand ucuranga Piano classic, bakaba bazwiho ubuhanga mu gukora umuziki w’umwimerere. Zimwe mu ndirimbo bamenyekanyemo harimo nka ‘Mon Amour’ bakoranye na Urban Boyz na Zigg 55, ‘Rockstar’ bakoranye na Bulldogg, ‘Sakwe Sakwe’ bakoranye na Dj Pius, iyitwa Nsasira, n’izindi zinyuranye.

Bwa mbere bajya kumenyekana, baririmbiraga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, nyuma bagura ibikorwa mu muziki wabo. Ubu rimaze gukora Album ebyiri zasohotseho indirimbo z’umwimerere mu micurangire, rirategura gusohora iya gatatu.

Mu minsi ishize, nibwo Yves Kana yafashe umwanzuro maze atera ivi imbere y’inshuti ze yambika umukunzi we ‘Mugabekazi Diane’ impeta ya Fiançailles, amusaba ko bazarushinga, undi nawe aramwemerera.

Aba bombi bari bamaze imyaka isaga 4 bakundana mu munyenga w’urukundo, dore ko Yves yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko bahuye mu mwaka wa 2013, ariko batangira gukundana ahagana muri 2016.

Yves yatangaje ko kugeza ubu ataramenya igihe azakorera ubukwe gusa ngo agatinda kazaza n’amenyo ya ruguru. Abajijwe uko yiyumva, Yves yabwiye Touchrwanda ko kuba yarambitse Diane impeta ari ibintu byiza kuko ubu yamaze gufata umurongo uhamye.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU