Umukunzi w’urubuga rwacu touchrwanda.com aragira ati mumugire inama ku bw’ihurizo rimuremereye we n’umugore we bamaranye amezi abiri gusa barushinze.

Ibyo umugore tumaranye amezi abiri gusa yankoreye birandemereye, mungire inama. Nkore iki?

Umugabo utifuje ko amazina ye tuyatangaza yatwandikiye agira ati muraho bavandimwe, ndi umugabo w’ubatse vuba aha, umugore wanjye tukaba tumaranye amezi abiri, gusa kuva twakora ubukwe, twari tumaranye imyaka 2 yose dukundana mbere yuko twiyemeza kurushinga.

Mbere tukimenyana n’igihe cyose twamaze dukundana, abantu bakundaga kumbwira ukuntu ngo ari indaya, ko akunda abagabo cyane no gutendeka ariko nkabyirengagiza kuko ntabyo nigeze mubonaho. Twafashe umwanzuro wo kurushinga kuko njye numvaga imyaka 2 yose turi dukundana adashobora kuba yarabikoraga ngo mbure kubimenya pee… Kandi nanjye nirinze kugira icyo nabimubazaho kuko namwizeraga.

Noneho ejo bundi nari muherekeje agiye muri saloon kwisukisha, ariko tugezeyo byabaye ngombwa ko njya kukazi, bari bampamagaye ngo mbashyire urufunguzo rwa biro kuko hari ibyo bari bakeneye…

Ngezeyo hashize akanya naratunguwe nokubona mpamagawe n’umuntu ambwira ko abonye umugore duherutse gukorana ubukwe yinjiye ahantu muri Hotel nundi musore,  kandi uwo musore bari basanzwe baramumbwiye ko bakundanaga rwihishwa simbyemere.

Nabanje kubihakana mvuga ko bibeshye atari we kuko nari musize muri Salon, ariko byandiye munda maze niyemeza kujya kuri iyo Hotel bavugaga ko yari arimo n’uwo musore. Nkihagera banyeretse icyumba barimo, barambwira ngo ntegereze ndebe ko atari buze kugisohokamo.

Ubwo nanjye nahise mpamagara aho twese turategereza imbere yicyo cyumba, kera kabaye ntibyatinze maze tubona asohotse muri icyo cyumba afatwa acyo…

Narababaye mbura icyo navuga ngwa mu kantu, sinzi uko nabibabwira, ubwo umugore we yahise apfukama ansaba imbabazi ngo yakosheje kandi ngo ntazongera ariko njye byananiye kubyakira nubwo namwihoreye tukaba tukiri kumwe.

Ubu se koko nzakomeza kubana n’umuntu nziko yanciye inyuma kandi barabimbwiraga simbyemere none nkaba narabyiboneye? Ese koko nemere ibyo ambwira ko atazongera maze mubabarire? Nkore iki ko numva ntashaka ko urugo rwacu rwasenyuka rutaramara n’amezi atatu?

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU