Maria Sharapova umaze kumenyekana cyane kw’isi kubera ubuhanga n’ubukaka afite mu mukino wa Tennis ni umwe mu bafite ibikombe bitari bike muri  uwo mukino mu rwego rw’abagore, uyu mugore akaba amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda aho yatangaje ko yakunze ingagi zo mu birunga .

Icyamamare muri Tennis Maria Sharapova yishimiye gusura ingagi zo mu Rwanda

Uyu mugore yaje mu Rwanda  muri gahunda ya Visit Rwanda yatangijwe n’ikigo cya RDB  nubwo  yaje mw’ibanga rikomeye cyane ibi bibaye nyuma y’igihe kitari gito rutahizamu w’Arsenal David Luis nawe avuye gusura  ibyo biremwa bitangaza benshi kw’isi .

Abinyujije ku mbuga  nkoranyambaga ze Maria Sharapova yatangaje ko mu Rwanda ari igihugu cyiza kandi yakunze  cyane ingagi zo mu birunga nyuma y’uko yari amaze iminsi asura ibyanya bibaboma inyamaswa muri zimwe muri Parike zo mu gihugu cya  Botswana.

Mu magambo yashyize  kuri Twitter na Instagram bye Nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda Maria Sharapova yatangajeko yagiye mu rukundo nazo cyane iziyobora umuryango zizwi ku izina rya ‘Silverback’.

Yagize ati : Mu magambo yanditse kuri Instagram ye yagize ati “Rwanda… Silver Backs, twakunze igihugu cyanyu cyane. Mu by’ukuri, mu rukerera twakoze urugendo rurerure dushakisha ingagi, tuzibona mu ishyamba ry’inzitane n’imvura, tubona silver back umubyeyi wazo agenda inyuma yacu.”

Sharapova yakomeje avuga ko byamushimishije cyane kandi wari umunsi udasanzwe mu Rwanda.

Maria Sharapova yavutse taliki 19, Mata, 1987. Yavukiye mu Burusiya ariko ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1994.

Uyu mugore ukina umukino wa Tennis ari wenyine yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi inshuro eshanu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU