Muri kimwe mu byiciro bigize irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational cya Supra chat Umunnyana Shanitah uhagarariye u Rwanda yasubijemo ikibazo agisubiza asingiza Mama we birangira umukobwa wo muri Indonesia ariwe utsinze mu itsinda yabarizwagamo.

Umunyana Shanitah yavuze ibigwi umubyeyi we mu kiganiro yagiranye na Miss Supranational 2018

Mu cyiciro cya Supra Chat buri mukobwa uri mu irushanwa agira amahirwe yo kugirana ikiganiro na Miss Supranational 2018 Valeria Vazquez Latorre,Ikibazo cya mbere Umunyana Shanitah yabajijwe hamwe na bagenzi be kwari ukuvuga ikintu kibatera imbaraga mu byo bakora byose, maze uyu mwari w’umunyarwandakazi avuga imbaraga yiyumvamo ubwe ari zo zitumurea imbaraga.

Ikindi kibazo Umunyana Shanitah yabajijwe by’umwihariko ni icyo kuvuga ibintu abona biranga umugore w’umunyembagara n’uwo abona ubyujuje, nta kuzuyaza avuga ko ari umubyeyi we.

Ati “Umugore w’umunyembaraga ni ufite urukundo, ubugwaneza, kwiyemeza, ufite icyizere cy’ejo hazaza, ukora cyane, urota inzozi ngari kandi akazishyira mu bikorwa. Uwo mugore ni mama aranshyigikira cyane kandi ndi hano kandi hano kugira ngo mutere ishema.”

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bwatangaje ko umukobwa uhagarariye Indonesia ari  watsinze muri iri tsinda. Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizasozwa tariki ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki 06 Ukuboza 2019.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU