Ku nshuro ya 12 irushanwa rya Tour du Rwanda rigiye gukinirwa muri imwe mu mihanda mishya ya hano mu Rwanda muri Gashyantare-Werurwe 2020.

Imihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishya

Kuri uyu wa kane ni bwo hatangajwe inzira, abaterankunga ndetse n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020, izatangarira tariki 23/02 kugera 01/03/2020 izenguruka intara zose zigize u Rwanda.

Muri iri siganwa, hazagaragaramo uduce dushya nk’umuhanda Huye-Rusizi, aho ubusanzwe higeze kubaho Rusizi-Huye, uyu muhanda bakazawusiganwamo banyuze mu ishyamba rya Nyungwe. Akandi gace gakomeye muri iri siganwa, ni agace kazakinwa Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye baterera i Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe, bagasiganwa ku ntera ya Kilomtero 4.5.

Imwe mu mihanda iteye amabengeza izongera kunyurwamo muri Tour du Rwanda 2020

Muri iri siganwa kandi ku munsi waryo wa nyuma ubwo bazaba bakinira i Kigali, hazanakoreshwa umuhanda mushya uhuza Nyamirambo na Gitikinyoni banyuze mu gace kazwi nka Norvege.

Imihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishya

Imihanda n’uduce bigize Tour du Rwanda 2020

Agace ka mbere, Ku Cyumweru tariki 23/02/2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (114Kms)
Agace ka kabiri, Ku wa Mbere tariki 24/02/2020: Kigali-Huye (120.5 Kms)
Agace ka gatatu, Ku wa Kabiri tariki 25/02/2020: Huye-Rusizi (142kms)
Agace ka kane, Ku wa Gatatu tariki 26/02/2020: Rusizi-Rubavu (206Kms)
Agace ka gatanu, Ku Kane tariki 27/02/2020: Rubavu-Musanze (86kms)
Agace ka gatandatu, Ku wa gatanu tariki 28/02/2020: Musanze-Muhanga (127.3kms)
Agace ka karindwi, Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020: Nyamirambo (Kwa Mutwe)/; 4.5Kms
Agace ka munani, Ku Cyumweru tariki 01/03/2020: Kigali(Expo Ground-Rebero) (89.3kms)

Amakipe 17 ni yo azakina Tour du Rwanda

Muri Tour du Rwanda 2020, amakipe yemerewe kuzayitabira ni 17 harimo amakipe y’ibihugu atandatu, hakabamo atanu asanzwe akina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams, amakipe ane yabigize umwuga, ndetse n’indi imwe iri ku rwego mpuzamahanga ikina amarushanwa akomeye nka Tour de France (World teams).

Amakipe 6 y’ibihugu

Rwanda
Cameroun
Algerie
Ethiopia
Eritrea
U Bubiligi

Continental Teams

Benediction Ignite Team (Rwanda)
Bai Sicasal/Angola
Pro Touch (Afurika y’Epfo)
Bike Aid/U Budage
Vino/Kazakhstan

UCI Pro Team

Nippo Delko Marseille/France
Novo Nordisk/USA
Androni Giocatolli/Italie
Direct Energie/France

World Team

Israel Cycling Academy

ABATERA NKUNGA BAZAMBIKA ABAKINNYI:

Imihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishya  Imihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishyaImihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishyaImihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishya Imihanda Tour du Rwanda izanyuramo harimo imishya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU