Umuntu wabanye na Wizkid mu bwana bwe yashyize hanze amafoto bari kumwe maze asaba Wizkid ko bongera kugirana umubano wihariye nkuko bahoze kandi iki cyamamare kikaba aricyo gifata iyambere.

Inshuti ya Wizkid mu bwana yamushyize hanze yerekana amafoto ye

Ni inshuti ya Wizkid mu bwana yitwa Alaye ariko ikoresha @Abubaka20128124 kuri Twitter, yashyize hanze ifoto yabo bari kumwe mu myaka myinshi yashize. Yasohoye iyo foto maze anasaba uyu muhanzi ko akeneye kongera kubana n’umuririmbyi WizKid umaze imyaka irenga cumi n’ibiri badaherukana.

Uyu muntu ukoresha urubuga rwa Twitter wahishuye ko yitwa Alaye kandi ko yakuriye ahitwa Sabo Ojo, Lagos, Nigeria aho umuhanzi Wizkid nawe yakuriye yavuze ko baheruka baba ahitwa Kaduna mu mwaka wa 2002 maze avuga baherukana kera bagomba kuvugurura ubucuti bwabo.

Uyu Alaye urajwe ishinga n’uko agomba kugarura byanze bikunze ubucuti bwe na Wizkid yamusabye ko ubwe agomba kumwihamagarira cyangwa se akareba ubundi buryo amusubiza kugirango babonane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU