Hashize ukwezi kumwe n’iminsi irindwi gusa umuhanzikazi n’umunyamakuru Tanasha Donna yibarutse imfura ye n’umwana wa kane ku muririmbyi Diamond Platnumz none yasangije abafana be ifoto yasubiranye umubiri we wa mbere.

Tanasha nyuma yo kubyarira Diamond Platnumz

Yabicishije ku rubuga rwa Instagram maze asangiza abamukurikira uburanga yahoranye mbere y’uko mbere atarasama umwana we Naseeb junior yaje no kwibaruka ku wa 2 ukwakira 2019, abafana be bakomeje kumwereka ko bamwishimiye cyane kuba yongeye kugaruka ku mubiri we wa kera urangaza abantu benshi.

Ifoto uyu muhanzikazi  yasangije abakunzi be yari yambaye ipantalo nziza anambaye inkweto za high hill maze abamukurikira bamwereka ibyishimo. Umwana wa Tanasha na Platnumz bahaye izina rya Naseeb Junior bamufungurije urukuta kuri Instagram maze banerekaniraho izina rye.

View this post on Instagram

Waiting on #wasafifestival19 like…..

A post shared by Tanasha Donna Oketch (@tanashadonna) on

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU