Amashusho y’indirimbo “Brown Skin Girl” yatangiye gufatwa ku wa 31 ukwakira 2019 izaba irimo abantu baturuka mu moko, ibihugu, ibitsina,amabara n’imyaka bitandukanye byo mu isi igeze kure aho izaba igaragaramo umuhanzikazi Beyonce na Wizkid.

Iyi ntabwo izaba igaragaramo gusa abahanzi Beyonce na Wizkid gusa kuko izaba irimo kandi na Saint Jhn ndetse n’umwana wa Jay Z na Beyonce  Blue Ivy Carter,iyi ndirimbo iri gufatirwa amashusho n’umunya Nigeria izasohoka ari imwe mu ndirimbo Beyonce yageneye umugabane wa Africa by’umwihariko ndetse biratenywa irasohoka vuba.

Iyi ndirimbo irwanya irondaruhu Beyonce yahisemo ko izaha amahirwe abantu b’ibyiciro bitandukanye abamugaye,incike n’abandi bakavuga ku buzima bwabo.Beyonce biteganijwe gusa ko azagaragara mu bice byafatiwe amashusho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ababyinnyi n’abandi bose bazagaragara ariko n’ubundi mu buryo bwunganira ubutumwa bw’iyi ndirimbo.

Umunya Nigeria Jenn Nkiru niwe urimo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo nyuma yo gukorana na Beyonce n’umugabo we Jay Z, uyu muhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gushimwa n’abantu bose ku isi ndetse batitegerezanije amatsiko menshi.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU