Mu ntangiriro z’itangazwa ry’itanduka rya Clapton Kibonke wari uhagarariye daymakers ndetse n’inkingi za mwamba 5k Etienne na Japhet ntabwo aba basore bigeze banenga mu buryo bweruye uwahoze ahagarariye inyungu za Daymakers.

Image result for 5k Etienn na Japhet

Ku wa 13 ugushyingo nibwo Japhet na 5k Etienne banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo ko batakibarizwa muri Daymakers ndetse baza no gutangariza Kigali Today ko bavuyemo kubera amasezerano bari bafitanye na Kibonke yarangiye ndetse na Clapton abiha umugisha none ibyo batangaje bamunenze banasobanuro mu buryo bweruye impamvu bahisemo gusezera.

Japhet na 5k Etienne babinyujije mu mashusho kuri youtube bavuga ko zimwe mu mpamvu zabanjirijwe n’integuza yasabaga ubuyobozi bwa daymaker kwisubiraho bikaza kwanga, bafashe umwanzuro wo kuvamo kubera amasezerano bari bafitanye atarubahirijwe uko yanditse.

Aba bahanga mu gusetsa nyuma yo kuva muri Daymakers bahise biha izina ry’ibitaramo bakoraga bitwa “Bigomba guhinduka” ndetse baherukaga no gukoramo ibitaramo ku wa 12 ukwakira bivugwa ko aribyo byabaye intandaro y’itandukana kubera kwinjiza amafaranga menshi ariko bo bakagerwaho n’intica nikize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU