Jose Mourinho watoje amakipe akomeye arimo FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United yahawe amasezerano yo gutoza ikipe ya Tottenham Hotspurs azamugeza mu mwaka w’imikino 2022/2023.

Mourinho wagizwe umutoza wa Tottenham

Mourinho wagizwe umutoza wa Tottenham mu gihe kingana n’imyaka 3 n’igice asimbuye Pochettino, mu minsi ishize yatangarije Sky Sports ko ikintu cya mbere Tottenham ikeneye ari ukuganiriza abakinnyi bakomeye barangije amasezerano abanze kuyongera bakarekurwa.

Yagize ati “Sinkunda kugumana abakinnyi badashaka kuguma mu ikipe.Biba bigoye cyane.Nkiri muri Chelsea,twagurishije Robben muri Real Madrid tudashaka amafaranga,ntiyashakaga kuguma mu ikipe ahubwo yifuzaga kugenda.

Hari igihe ugeramo abakinnyi bishimye akaba aribo baguha umusaruro kandi ntabwo biba byoroshye gushimisha abakinnyi bafite izindi nzozi.”

Abajijwe niba Tottenham ari ikipe igoranye gutoza muri iyi minsi yagize ati “Ndatekereza ko ishoramari Tottenham yakora ari nk’iryo yakoze mu myaka ishize ryo kugumana abakinnyi bayo beza.Amakipe amwe arabishobora byombi kugumana abeza no kugura abashya.”

asimbuye Pochettino
Mourinho yagizwe umutoza wa Tottenham asimbuye Pochettino

Bamwe mu bakinnyi batishimye muri Tottenham ndetse banze kongera amasezerano barimo Christian Eriksen,Toby Alderweireld na Jan Vertonghen, kuri Jose Mourinho nibakomeza kwanga kongera amasezerano vuba na bwangu ngo azahita abagurisha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU