Ku munsi w’ejo ku wa agatanu nimugoroba umuhanzi w’umunyamerika Justin Bierber ubwo yaragiye mu myitozo yo kubyina yakinnye n’icyana cy’imbwa mbere y’uko yinjira maze akigararagariza urukundo rwinshi.

Cuddle session: The little dog gave Bieber a few kisses shortly after Justin arrived at the studio

Justin Bierber yasize ureberera inyungu ze Scooter Braun  bari kumwe maze mbere y’uko yinjira mu nzu yitorezamo kubyina ahura n’imbwa ntoya arabanza arayiyegereza ayereka urukundo akayegereza ku munwa we nk’ushaka kuyisoma maze abona kuzamuka agana aho yagombaga gukorera imyitozo yo kubyina.

Amashusho y’umuhanzi Justin yikinira n’imbwa yakomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru bikomeye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza n’ubwo nyirubwite nawe yasangije abamukurikira zimwe mu nkuru zamwanditsweho yereka urukundo imbwa nto.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU