Mu gitondo cyo kuri  uyu wa kabiri  tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I saa ine za mu gitondo  umukobwa w’ikizungerezi  aguwe  gitumo yibye  Icupa ry’inzoga muri Kime Super Market  hano mu mugi wa Kigali.

Amakuru agera  kuri  Touchrwanda  nuko uwo  mukobwa  ubona ko asobanukiwe kandi ari umunyamugi yinjiye mw’iguriro rya kijyambere rizwi nka KIME riri hano mu mazu ya Sulfo ahazwi nko ku muteremuko  agaragara nk’umukiliya maze atangira kugenda afata ibintu ariko ashobora kuba atari azi ko umugambi yafashe  ushobora  kumugwa  nabi .

Nkuko bizwi amaguriro manini yose ya hano  mu mugi wa Kigali iyo urimo haba  harimo icyumba  bareberamo abantu bose binjiyemo baba bacungirwa kuri Camera z’umutekano zizwi nka CCTV .

Ubwo yaramaze gushisha iryo cupa uwo  mukobwa yagerageje  gushaka uko yarisohokana maze atabwa muri yombi ataragera ku mugambi .

Akimara gufatwa  yahise  ashyirwa ahantu hizeye maze abayobozi by’iryo guriro bajya kumuganiriza  kugira  ngo bamenye icyamuteye  kuza kwiba ahantu kandi azi neza ko hacunzwe .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU