Sanura Kasimu bakunda kwita Sandra Dangote umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz yagiye kubana n’umukazana we Tanasha Donna kugirango abashe kwita ku mwuzukuru we Junior Naseeb.

Nyina wa Diamond yagiye kubana na Tanasha kugira ngo yite ku mwuzukuru we

Nyina w’uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava afashe iki cyemezo nyuma y’aho uyu muryango wizihije isabukuru y’Imana 40 Naseeb Junior amaze avutse ukaba ari umuhango wabaye ku wa 26 ugushyingo 2019 ndetse ukaza no gukurikirwa n’amafoto menshi yashyizwe hanze ya Naseeb Junior atari yarigeze agaragara.

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, Mama Dangote yavuze ko agiye kumara iminsi ari kumwe n’umukazana we Tanasha ngo bafatanye kwita kuri uyu mwana.

Yagize ati: “Navuye iwanjye Madale njya kubana na Tansha aho aba i Mbezi kugira ngo nite ku mwuzukuru wanjye kugeza amaze kwigira ejuru ho gato. Nasize umugabo wanjye nzamwitaho ngarutse mu rugo.”

Urukundo uyu mwana wa Tanasha na Diamond akunzwe na nyirakuru rugaragazwa kandi n’amagambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’ibirori byo kwerekwa uyu mwana anashimira abaje kwifatanya na bo.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU