Ubushakashatsi bugaragaza ko kuniha ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina  biterwa n’ibyishimo baba baba barimo bagira, kandi rimwe na rimwe bakabyigirisha ngo batere n’akanyabugabo abagabo babo.

Kuniha cyangwa gutaka ku bagore mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina bimaze iki?

Abagabo benshi bakunze kwibaza impamvu abagore bamwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina baba baniha ndetse banasakuza cyane abandi ntibabikore bikabayobera, abandi bigatuma bumva ko akazi batagakoze neza.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore bari mu myaka hagati ya (20-62) bagiye bemeza ko kuniha cyangwa gutaka (gusakuza) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bituruka ku byishimo cyangwa uburyohe umugore aba arimo kumva.

Abakozweho ubushakashatsi n’urubuga Menshealth bemeza ko kuniha bitangira iyo umugabo yinjije igitsina cye mu cy’umugore, cyangwa iyo arimo kukoza kuri rugongo, aba bagore bakavuga kandi ko kugirango banihe cyangwa basakuze akenshi ngo biba mu gihe barimo kumva umunezero, aha bakavuga ko hari n’abashobora kubyigirisha babeshya aba bari gukorana imibonano.

Kuba abagore bose batishima baniha cyangwa ngo basakuze, nti bituruka ku kuba abagabo baba batabashimishije, ahubwo hari n’ababa bumva bababara cyane mu gihe baba bagira ububobere buke mu gitsina cyangwa bagira ubwoba mu gihe cy’akabariro, rimwe na rimwe batinya ko hagira ubumva bigatuma biyumanganya.

Hari n’ababyigirisha bagamije gushimisha abagabo bakorana imibonano cyangwa bakabikora babyigana, gusa icyo bose bahurizaho ni uko iyo umugore aniha, aryoherwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina akanashimisha uwo bari kugikorana kurusha igihe yiyumanganyije.

N’ubwo atari buri mugabo wese ubikunda, gusa abenshi bakunda gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore baniha kuko bituma bigirira icyizere bakumva ko akazi bagakoze neza kandi binakanabatera ingufu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU