Umuhanzikazi w’umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yikomye Ibitangazamakuru byavuze ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa filimi Bradley Cooper kandi ataribyo.

Lady Gaga and Bradley Cooper perform at the 2019 Oscars

Ubwo umuhanzikazi Lady Gaga yari mu birori bya Oscars muri Gashyantare bisanzwe bitanaga ibihembo ku banyempano mu ruganda rwa sinema yaririmbye indirimbo hamwe na Cooper y’urukundo yitwa shallow maze ibitangazamakuru nyuma biza gutangira kuvuga ko urukundo rwo ku rubyiniro rwaje kuvamo urukundo nyakuri.

Uyu muhanzikazi yabihakanye agira ati”Mu by’ukuri itangazamakuru ni ikigoryi, twakinnye iby’urukundo nk’abakinnyi,twashakaga ko abantu babona ko turi mu rukundo hariya mu birori bya Oscars” Gaga ahakanira Oprah Magazine ko atigeze ajya mu rukundo na Cooper.

Uyu muhanzikazi yavuzwe mu rukundo n’abakunzi benshi ndetse  mbere y’uko bahwihwiswa mu rukundo na Cooper yari amaze gutandukana n’umuhigi w’impano mu muziki no muri sinema Christian Carino.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU