Ku munsi w’ejo havuzwe amakuru y’uko umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke yatawe muri yombi na police yo muri Dubai ashinjwa gukomeretsa umuntu bari bahuriye muri muzamura (Lift).

Image result for Davido"

Byavugwaga ko Davido yari yanyoye maze aza guhurira n’umugabo umwe witwa Michel muri muzamura yo mu mazu maze aza kumukubita icupa mu mutwe akurizamo gukomereka kugeza n’ubwo yajyanywe muri bimwe mu bitaro byo muri Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gusa kuri ubu umwe mu bareberera inyungu za Davido yahakanye ibi abyita ibihuha.

Soso Soberekon yahinyuje amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria yemeza ko Davido aherereye mu Bwongereza aho yagiye gufasha umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bacungwa n’ubundi na Soso witwa Mayorkun aho yagiye gukorera ibitaramo mu gihugu cy’Ubwongereza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU