Ku munsi w’ejo tariki ya 6 ugushyingo 2019 Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangirije umushinga we wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu karere ka Nyamagabe none umuyobozi wako karere yagaragaje amashimwe ye kuri uyu mwari.

ImageUbutumwa umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ashimira Nyampinga impamvu yahisemo aka karere “Turashimira Nyampinga w’u Rwanda 2019,Nimwiza Meghan kuba yarahisemo akarere ka Nyamagabe mu kurwanya imirire mibi mu bana b’abanyarwanda uruhare rwawe i Nyamagabe turarushima, wkoze” Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ashima Nyampinga Meghan.

Usibye Mayor Uwamahoro Bonaventure, umwe mu bamwungirije witwa Mujawayezu Prisca nawe yavuze ku bwiyoroshye bwe maze aramutaka“Mu kwiyoroshya no mu bwitonzi bukwiye Nyampinga w’u Rwanda, ati: “aba bana simbabonamo imirire mibi” ati: “ndabareba nk’ abayobozi b’ejo”. Tugomba gufatanya rero bagakura neza. Turamushimiye cyane”.

Nyampinga Nimwiza Meghan yagiye i Nyamagabe gutangirizayo umushinga we wo kurwanya imirire mibi n’igwingira nka kamwe mu turere tw’u Rwanda azakoreramo uyu mushinga, yagiye i Nyamagabe akomotse mu Budage n’ibindi bihugu b’i Burayi nk’Ubufaransa, Ububiligi n’Ubuholande.

Image

Image

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU