Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya. Halloween bisobanura “umugoroba mutagatifu, uyu munsi ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko uko imyaka yagiye ishira wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani.

Menya byinshi ku munsi wa Halloween uba taliki ku ya 31 Ukwakira

Mu migenzo ya gikristu, uyu munsi ubanziriza uw’abatagatifu bose wizihizwa ku ya 01 Ugushyingo, abakristu bakaba bawizihiza bajya mu nsengero gusenga, gushyira indabo no gucana urumuri ku mva z’abapfuye, hari bamwe kandi bagikurikiza umuco wo kutarya inyama kuri uyu munsi mukuru, ni kimwe n’uko uretse na Halloween hari abantu benshi batarya inyama iyo bibuka abantu babo bapfuye. Halloween mu gikristu ni umunsi wo gusabira roho zose zitakiri mu mubiri ariko zitari zagera mu ijuru.

Uko imyaka yagiye yicuma, Halloween yahindutse umunsi utandukanye n’uko bimeze mu gikristu, kuri ubu uyu munsi witirirwa abapfuye usanga mu bihugu byinshi bagura imyambaro iteye ubwoba cyangwa imeze nk’iy’abapfuye, kwisiga amarangi ateye ubwoba n’ibindi nk’ibyo. Bimwe mu bikorwa bikunze gukora kuri uyu munsi harimo gushushanya ku bihaza, gukina imikino y’abapfuye, gusura uduce tuvugwamo kubamo abazimu, kuvuga inkuru ziteye ubwoba no kureba filime ziteye ubwoba.

Uyu munsi mukuru utwara amafaranga arenga miliyari 5 z’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, watangiriye mu bihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Ireland mu myaka 1900 ishize. Imwe mu myemerere ya gipagani kuri uyu munsi ngo ni uko mu ijoro ryo kuwa 31 Ukwakira rishyira iya 01 Ugushyingo amashitani, abadayimoni, abarozi n’indi myuka mibi y’i kuzima iba yarekuriwe yose ku isi. Mu kwambara imyenda iteye ubwoba no gutegura ibyo kurya bitandukanye ngo bikaba ari ukugira ngo abo bazimu bose babone icyo bashaka ntibarakarire abantu ngo babahohotere ndetse igihe umuntu yisanishije nabo ntibamumenye ngo babashe kumugirira nabi.

benshi bisanisha n’abapfuye

Uyu munsi ukorwaho ibikorwa bitandukanye nko; kujya gusaba kungo zitandukanye bikorwa n’abana, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara ndetse no kurya. Bibiliya nta kintu kinini ivuga kuri Halloween, gusa haba ku mateka ya Halloween ndetse n’uko yizihizwa muri iki gihe ni ibirori bigendeye ku myizere ipfuye ku bantu bapfuye ndetse n’imyuka itagaragara cyangwa se amadayimoni.

Muri Bibiliya haranditse ngo “Muri mwe ntihazaboneke….Cyangwa ukora iby’ubupfumu, cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu cyangwa umurozi cyangwa ushikisha…kuko ukora ibyo ari ikizira Uwiteka yanga urunuka… (Guteg 18:10-12).

Nubwo bamwe babona Halloween nk’itagize icyo itwaye ari ukwishimisha, Bibiliya igaragaza ko atari byo. Mu Abakolinto 1, 10:20-21 haranditswe ngo; “…Sinshaka ko musangira n’abadayimoni, ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’umwami wacu ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni.”

benshi bisanisha n’abapfuye

Inkomoko n’imigenzo bya Halloween

Samhain: Inkomoko ya Halloween iva ku birori by’abafatwaga nk’abapagani bari batuye mu bice byo mu burayi mu myaka ya 2000 ishize. Abo bantu bizeraga ko umuntu wapfuye ashobora kugendera mu muntu muzima. Mu gihe cya Samhain, abantu bazima basurwaga n’abapfuye. Gusa Bibiliya yigisha ko abapfuye nta kintu baba bazi (Umubw 9:5) ko ubwo rero batavugana n’abazima.

Imyambaro ya Halloween, kujya gusaba ku ngo n’ibyo kurya biryohereye: Nk’uko igitabo cyitwa Halloween- an American holiday, an American history kibivuga; bamwe mu baturage b’aho Halloween yakomotse bambaraga imyenda mibi rimwe na rimwe inateye ubwoba ngo kugira ngo imyuka igendagenda ibibeshyeho ko ari bamwe ubundi ntigire icyo ibatwara.

Bamwe kandi ngo bahaga utwo kurya turyohereye iyo myuka mu rwego rwo kuyishimisha. Mu myaka ya kera abapadili baje gufata umuco wo kohereza abayoboke babo kwambara nabo iyo myenda ubundi bakajya bajya nabo ku ngo zitandukanye basaba impano. Bibiliya ku rundi ruhande, ntiyemera ibikorwa bifatwa nk’ibya gipagana kubangikanwa no kuramya no guhimbaza Imana (2 Kor 6:17).

Igihaza mu birori bya Halloween: Mu myaka yo hambere mu Bwongereza, abatambyi bagendaga bakomanga kuri buri rugi basaba amafunguro, nabo ngo bagasengera abapfuye. Bagendaga bitwaje igihaza bavanyemo iby’imbere ubundi bagashyiramo buji, yabaga ishushanya roho ifungiye muri purgatory.

Bamwe banavuga ko iyo buji yanakoreshwaga mu kwirukana imyuka mibi. Imyizerere kuri iyi migenzo nk’ubudapfa bw’ubugingo, purgatory, ndetse no gusengera abapfuye ntabwo ishingiye kuri Bibiliya, (Ezek 18:4).

benshi bisanisha n’abapfuye

Mu Rwanda naho usigaye usanga ibi bitaramo byizihizwa gusa mu buryo butandukanye n’ibihugu byavuzwe harugur aho usanga ho bategura ibitaramo biswe Mask Party aho abantu bose bari muri ibyo bitaramo baba bambaye ibintu bihisha mu maso yabo aho udashobora kumenya neza uwo muntu keretse aramutse akwiyeretse.

Bamwe mu bantu bitabira ibi bitaramo bavuga ko ari ibitaramo byiza ndetse bakunda aho bahamije ko bituma urubyiruko rwidagadura. Ababitegura nabo mu rwego rwo gukurura urubyiruko bagerageza buryo ki bashyiramo udushya two kubakurura aho bamwe mu bantu bambaye mask nziza ziruta izabandi bahabwa ibihembo birimo gutemberezwa hanze y’u Rwanda ,kwishyurirwa amacumbi y’ubuntu n’ibindi bintu bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU