Abanyarwenya 5K Etienne na Japhet bamenyekanye nka Bigomba Guhunduka  batandukanye na Daymakers yabarebereraga iyobowe na Clapton Kibonke kubera ubusambo. 

Menya impamvu yatandukanyije Clapton Kibonke n’abagize Bigomba Guhinduka

Etienne uzwi nka 5K na Japhet batangiye kumenyekana mu mpera za 2018 bitewe n’urwenya rwa Bigomba Guhinduka bazanye, barukora mu buryo butari bumenyerewe.

Mu gihe bari barifatanyije na Daymakers iyobowe na Clapton Kibonke, kuri ubu iminsi ibiri irashize aba basore babiri bagize Bigomba Guhinduka batandukanye na Daymakers, bivugwa ko aba basore banze gukomeza gukora hagahembwa Clapton Kibonke wa daymakers.

Daymakers ni itsinda ry’abanyarwenya ryari rigizwe na Clapton Kibonke akaba n’umuyobozi waryo, naho Etienne na Japhet bazwi nka Bigomba Guhinduka, Makanika, Nimu Roger na Divine.

Bigomba Guhinduka kandi ni itsinda aho mu rwenya rwabo batangira bavuga ku kintu runaka kitagenda neza bikiranya ku ngingo runaka basa n’abasetsa ariko na none harimo ubutumwa bageneye abantu, bagasoza bagira bati #BigombaGuhunduka.

Japhet na Etienne bazwi nka Bigomba Guhinduka
Japhet na Etienne bazwi nka Bigomba Guhinduka

Aba basore babarizwaga muri Daymakers, bigaruriye imitima ya benshi mu gihugu, kugeza ubwo bakoraga igitaramo cya mbere cya #BigombaGuhinduka tariki ya 27 Mata 2019 mu ihema rya Camp Kigali, abantu baraje babura n’aho bicara, nyuma yaho tariki ya 28 Kamena 2019 bakoreye ikindi gitaramo i Musanze.

12 Ukwakira 2019 aba basore bateguye BigombaGuhinduka igice cya kabiri, nacyo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, babonye abantu benshi.

Itandukaniro ry’iyi Bigomba Guhinduka n’iya mbere ni uko iya kabiri bari bafite umuterankunga ari we MTN wari wishyuye byose.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu nshuti z’aba banyarwenya, ni uko MTN yishyuye buri kimwe, salle n’ibindi byose igerekaho miyoni 6 yahaye Daymakers.

Nyuma y’ukwezi kumwe iki gitaramo kibaye, tariki ya 13 Ugushyingo 2019, nibwo 5K Etienne na Japhet buri umwe yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ko yamaze gutandukana na Dayamakers ariko bazakomeza gukorana nk’ikipe ya Bigomba Guhunduka.

Bamwe mu bari bagize itsinda rya Daymakers Japhet (ibumoso), Clapton Kibonke, Makanika (nawe ushobora kurivamo) na 5K Etienne (iburyo)
Bamwe mu bari bagize itsinda rya Daymakers Japhet (ibumoso), Clapton Kibonke, Makanika (nawe ushobora kurivamo) na 5K Etienne (iburyo)

Ubwo ISIMBI yageragezaga kumenya ikintu cyatandukanyije aba banyarwenya, yavuganye na Japhet ariko mu magambo make yavuze ko bavuye mu ntoki z’ubuyobozi bwa Daymakers bwarebereraga inyungu zabo nta kindi kirenzeho.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bantu ba hafi na Daymakers, avuga ko bapfuye ubugugu n’ubusambo bwa Kibonke akaba n’umuyobozi wa Daymakers, kuko aba basore batishimiye amafaranga bishyuwe.

Amakuru avuga ko ufashe miliyoni 6 MTN yishyuye, ukongeraho ayaguzwe amatike, Daymakers yakuyemo amafaranga akabakaba miliyoni 10.

Iki gitaramo MTN yari yashyizemo amafaranga menshi
Iki gitaramo MTN yari yashyizemo amafaranga menshi

Amakuru kandi avuga ko abantu Kibonke yakoresheje muri iki gitaramo nta na miliyoni 2 yabishyuye kuko nk’abanyarwenya barimo Michael Sengazi, Patrick, Joshua, Kepha Lee na Bishop Gafaranga yifashishije muri iki gitaramo buri umwe yamwishyuye ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, ababwira ko ari ukumufasha bakazamura uruganda.

Abacuruje amatike, abari bashinzwe umutekano, Bushali waririmbye muri iki gitaramo, nabo bavugwa ko bishyuwe amafaranga make cyane.

Aba basore ba Bigomba Guhinduka bakaba batarashimishijwe n’uburyo ayo mafaranga yose yavuye muri iki gitaramo, cyanditse no ku izina ryabo, Clapton Kibonke yabishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ngo bagabane, buri umwe yafashe 250. Ibi bikaba byaratumye bahita bafata umwanzuro wo gutandukana na Daymakers.

Ni abasore bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Ni abasore bamaze kwigarurira imitima ya benshi

Andi makuru kandi avuga ko na Makanika wo muri iri tsinda nawe asa nk’aho atakibarizwamo, ndetse no mu minsi ya vuba nawe ashobora kuzatandukana naryo mu buryo bweruye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ISIMBI dukesha iyi nkuru yavuganye na Clapton Kibonge avuga ko nta kintu na kimwe yufuza gutangaza kuri ibi bintu bya Daymakers.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU