Abanyarwenya bari mu b’ingenzi barimo Merci na Zabba bari kwitegura kuzasusurutsa mu bitaramo bya Seka Live bizaba ku cyumweru bagereranije urwenya rw’iki kigihe n’urwababanjirije maze bavuga ku kamaro k’abanyarwenya nka Kanyombya.

Image may contain: 2 people, people smiling, people sitting

Babitangaje baganira n’ikiganiro Dunda cya Kigali Today ubwo barimo basobanura byinshi mu byo abakunzi b’urwenya bakwitega ku gitaramo kizaba ku cyumweru guhera Saa Kumi n’ebyiri muri Marriot Hotel maze babajijwe kuri rwenya rwo mu bihe bya ba Kanyombya bagize bati mu magambo make “Turaca mu muhanda baharuye” banavuze ko ibihe bya ba Kanyombya byari bigoye atari nko mu bihe by’ubu.

Ibitaramo bya Seka Live bitegurwa n’ikigo cya Athur Nation Productions ndetse guhera kuri iki cyiciro bari kwitegura cyizaba ngarukakwezi. Icyi kizaba ku cyumweru kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye barimo Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr Ofweneke wo muri Kenya.

Muri iki kiganiro aba Merci na Zabba bari mu b’ingenzi bazitabira iki gitaramo cyo gutebya banakuyeho urujijo ko ibyo biyemeje ko Seka Live izajaya iba buri kwezi ko bigoye kuko kuri ubu ibitaramo by’umwaka wose byamaze gutegurwa ndetse n’abazabyitabira barabizi.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU