Ku munsi w’ejo urubuga rwa Miss Rwanda rwatangaje ko uyu mukobwa yamaze kugera mu gihugu cy’Ubwongereza runavuga bimwe mu bikorwa irushanwa rigiye gutangiriraho ariko ntirwavugwa niba hari icyo uyu mukobwa asaba Abanyarwanda.

Usibye gusa ifoto yerekana uyu mukobwa ari mu Bwongereza igaragara kuri Missrwanda.rw nta handi hantu na hamwe  ku mbuga nkoranyambaga za Nyampinga w’u Rwanda 2019 waboneraho ko yageze mu marushanwa y’umukobwa uhagarariye abantu basabwa kumushyigikira kugirango abashe gutsindira iri kamba ry’irushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 69.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Lilianne umwaka ushize ubwo yitabiraga amarushanwa ya Nyampinga w’isi n’ubundi Meghana nawe arimo yasabye abanyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira ngo azabashe kwegukana ikamba, none se ibi ntacyo byafasha Nimwiza?

Aba bakobwa ku ikubitiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2019, barahera kuri tombola y’abo bazahatana mu gice kizwi nka ’Head to Head Challenge’ mu gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa.

Gusa nubwo Nimwiza Meghan yageze i Londre agaceceka  ahaguruka i Kigali yasabye Abanyarwanda kumushyigikira agira ati “Njye nditeguye kandi byose birashoboka ni irushanwa, ibyanjye nzabikora uko nshoboye ariko hazaba hanakenewe uruhare rw’abandi banyarwanda bagomba kuzantora”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU