Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan uyu munsi yiriwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo gufatanya n’abaturage bako karere mu bitaro bya Kigeme ku mpamvu zo kurwanya imirire mibi.

Image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yavuze ko Kimwe mu bitera imirire mibi ari ubumenyi bukeya ariko ikindi kandi abaturage ntibaragira umuco wo kurya ibikomoka ku matungo nko kurya inyama, amagi… bakanwa amata… ahubwo abaturage baracyorora ngo babone amafaranga. Ark uyu muco numara guhama rizaba ari iherezo ry’imirire mibi.

Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan yagejeje ifu y’igikoma ku bana 50 izabageraho bicye mu bajyanama b’ubuzima, Meghan yari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, uyu mushinga Nimwiza ari gukora uyu mushinga ku bufatanye Africa Improved food

Nyampinga Nimwiza Meghan yatangije umushinga we wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana i Nyamagabe nka kamwe mu turere yahisemo, arakora kandi ibi bikorwa nyuma yo kuva muri Rwanda day yabereye mu Budage akanatembera ibihugu by’i Burayi birimo Ubudage, Ubufaransa, Ububiligi n’Ubuhorande.

Image

Image

Image

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU