Muri Volleyball nyuma yo kunganya amaseti 2 kuri 2 amakipe yombi yitabaje iseti ya kamarampaka (Seoul) muri mukino wa REG na UTB VC

Muri Volleyball REG na UTB VC hitabaje iseti ya kamarampaka

Umukino watangiye REG VC itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 21 ya UTB, amaseti abiri yakurikiyeho UTB VC yerekanye imbaraga zidasanzwe binyuze ku bakinnyi bayo bakomeye nka Ntagengwa Olivier, Nelson Murangwa na Karera Emile Dada, yaje gutsinda iseti ya kabiri ibitego 25 kuri 14 bya REG VC, yakomereje muri uwo mujyo yegukana seti ya gatatu itsinze ibitego 25 kuri 21.

Iseti ya kane ikipe ya REG BC yavuguruye amakosa yari yakoze, maze iyegukana itsinze ibitego 25 kuri 22 bya UTB.

Amakipe yombi yanganyije amaseti abiri maze hitabazwa iseti ya kamarampaka bita (Seoul), yaje kurangira REG VC iyegukanye ibitego 17 kuri 15 bya UTB VC.

Muri Volleyball REG na UTB VC hitabaje iseti ya kamarampaka
Umutoza wa RE VC Mugisha Benon

Nyuma y’umukino, umutoza wa RE VC Mugisha Benon yavuze ko yakoze amakosa menshi, ari byo byatumye adatsinda kare ,gusa ngo yahinduye umukino biranamuhira.

Kuwa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo

Gisagara 3-0 IPRC Kigali (25-16, 25-21,25-18)

Ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo

APR VC 3-1 Kirehe VC (25-20, 18-25, 25-18, 25-17)

REG VC 3-2 UTB VC (25-21, 14-25, 21-25, 25-22, 17-15)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU