Mushiki w’icyamamare muri muzika ya Tanzanie na Africa Diamond Platnumz yagarutse mu rukundo n’umukunzi we nyuma y’igihe kirekire banengwa n’abafana babo ku byerekeye ubutane bwabo.

Esma Khan uvukana na Diamond wakundanaga na Petiteman bakaza gutandukana ntibishimishe abanya Tanzanie benshi bongeye gusubira mu rukundo ndetse Khan anafite umwana witwa Taraji. nyuma yo gutangaza ugusubukura umubano wabo byashishije abantu batari bake muri Tanzanie.

Mu byumweru bibiri bitambutse uyu mukobwa Esma yari yatandukanye n’undi mukunzi witwa Ben 10 amushinja kumuca inyuma, none mushiki wa Diamond arajwe ishinga n’umwana we Taraji akaba ahisemo kuba yibanira na se.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU