Umuraperikazi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Onika Tanya Maraj-Petty wamenyekanye ku izina rye ryo ku rubyiniro nka Nicki Minaj agiye gukorana na nyina umubyara indirimbo ihimbaza Imana.

Image result for nicki minaj and Carol Maraj

Ni mu mushinga batangaje ko uri hafi kujya mu ngiro kuri uyu wa kane nyuma yaho nyina w’uyu mukobwa wafashe imitima y’isi amenyeye ko yihishwemo n’impano yo kuririmba. Carol Maraj umubyeyi wa Nicki Minaj aheruka gusohora indirimbo yahaye izina rya “what makes you” ndetse afite n’izindi ndirimbo yasohoye mu mwaka wa 2015 zirimo iyitwa endless na Am free.

Umubyeyi wa Nick Minaj Carol maraj yahwihwishwe mu bitangazamakuru ko indirimbo ye izaba ari ihimbaza Imana n’ubwo we yaje gutangariza ikinyamakuru People ko izaba iruta hip hop Nick Minaj akora, yavuze ko ari indirimbo izaba ishishikariza abantu kwigirira urukundo.

Nyuma y’iyo ndirimbo yitiranijwe na Gospel Carol Miraj yatangarije iki kinyamakuru ko nyuma yaho aribwo azakorana indirimbo ihimbaza Imana n’umukobwa we wamamaye mu muziki w’isi nka Nick Minaj.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU