Mu masegonda make cyane yahinduriwe ubuzima yari amaze imyaka 12 abayeho kubera kuririmba, Ubu ni umuririmbyi ukomeye.

Nyuma yo gutabwa n'ababyeyi ubu ni umuririmbyi ukomeye

Ni umwana w’umuhungu witwa Adeoyelu Ayomide yahoze azunguza imbuto mu mihanda y’i Lagos mu mjyi wa Nigeria. Ni nawe wabaye uwa mbere mu gihugu hose.

Uyu mwana ukiri muto, avugako yatawe n’ababyeyi afite imyaka 2 gusa, yaje gutoragurwa n’abaturanyi, bemera kumuha icumbi akajya yimenyera icyo kurya no kwambara, ku myaka 7 yigiriye inama yo kujya gushakisha ubuzima kumuhanda,nibwo yatangiye kujya acuruza imbuto kugirango abone uko abaho.

Uyu mwana wari watangiye ubuzima bw’umuhanda, yacuruzaga imbuto akabona ntabaguzi abona kuko abenshi banamusuzuguraga kuberako yari muto mu myaka no mugihagararo, murwego rwo kureshya abakiriya, yari asanzwe azi kuririmba, yatangiye kujya aririmbira abahisi n’abagenzi kugirango arebeko hari uwakebuka akaza kugura kumbuto yacuruzaga.

Nyuma yo gutabwa n'ababyeyi ubu ni umuririmbyi ukomeye

Umunsi umwe yiyicariye kumuhanda nkuko yari asanzwe abigenza iyo yabonaga, hari uje amusanga akobona arasa n’umuguzi yatangiraga kuririmba uturirimbo tugezweho muri Nigeria ariko duhimbaza Imana, nibwo haje guca umugore amufata aka video k’amasegonda 30, kuva uwo munsi iyi video uyu mwana yamuhinduriye amateka.

Iyi video yatangiye gukwirakwira kumbugankoranyambaga, abantu benshi batangira gukunda uyu mwana, arinabwo abifite batangiye kumushakisha kugirango bamufashe. Yaririmbiraga umuhisi n’umugenzi kugirango arebeko imbuto ze zagurwa

Adeoyelu Ayomide yaje guhura n’abagira neza barimo Rev. Esther Ajayi, bahita bamusubiza mu ishuri ndetse bamwemerera gukora umuziki, akaba umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma yo gutabwa n'ababyeyi ubu ni umuririmbyi ukomeye

Kuri ubu uyu mwana, niwe wabaye uwambere, mu ishuri yigamo ndetse ananikira abanyeshuri bose mugihugu cya Nigeria.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU