Ku wa i Tariki 4 Ugushyingo 2019 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahinduriye bamwe mu bayobozi imyanya mu buryo bukurikira.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahinduriye bamwe mu bayobozi imyanya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri Kanama 2017. Mbere yaho yari Minisitiri w’Umutungo Kamere kuva muri Nyakanga 2014.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yasimbuye Dr Richard Sezibera washyizwe kuri uyu mwanya mu Kwakira 2018.

Muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Biruta yasimbuwe na Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva muri 2013, igihugu yanakuyemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Butabire n’Ubugenge (Chemistry and Physics).

Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugize Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, iyi minisiteri ikaba yari imaze imyaka itatu ivuyeho.

Minisitiri uheruka w’Umutekano w’Igihugu ni Sheikh Musa Fazil Harerimana wayoboye iyi minisiteri mu gihe cy’imyaka 10 kugeza muri 2016 ubwo yaseswaga, kuri ubu Musa Fazil ni Umudepite.

Minisitiri wa Siporo washyizweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, ni Aurore Mimosa Munyangaju, uyu akaba asimbuye Nyirasafari Esperance uherutse kugirwa Senateri. Ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Perezida Kagame yashyizeho Rosemary Mbabazi wari usanzwe ari Minisitiri w’Urubyiruko kuva muri Kanama 2017.

Usibye abayobozi bo ku rwego rwa Minisitiri, Perezida Kagame kandi yashyizeho Abanyamabanga ba Leta bakurikira:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki, uyu akaba yari asanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu kuva muri Kanama 2017

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignatienne Nyirarukundo, uyu akaba asimbuye Dr Alvera Mukabaramba uherutse kugirwa Senateri

Perezida Kagame kandi yashyizeho abanyamabanga bahoraho bakurikira

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Assumpta Ingabire. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo: Didier Shema Maboko. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu: Samuel Dusengiyumva

Mu bandi bayobozi Perezida Kagame yashyizeho harimo

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza ni Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) kugera muri 2016

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye: Tito Rutaremara, uyu akaba asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kugirwa Senateri akanatorerwa kuyobora Sena. Umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye: Marc Kabandana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU