Perezida w’ubushinwa ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu gihugu cye, yavuze ko Isi igomba ubuhahirane mpuzamahanga buhoraho mu rwego rwogusubiranya ubukungu.

Ibi Perezida Xi  Jinping ubwo yatangizaga ku nshuro ya mbere iri murikagurisha mu mwaka ushize, ubu rikaba ryongeye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri muri uyu mwaka wa 2019.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, wari umunsi wa Gatanu, ari na wo wa nyuma w’iri murikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa, winjiranye ibikorwa byawo bijyanye naryo.

Uyu kandi ni umunsi Perezida w’u Bushinwa asubira ku butumwa yageneye isi muri rusange, n’abitabiriye iri murika by’umwihariko.

Nk’uko Perezida w’U Bushinwa, Xi  Jinping yari yabikomojeho mu mwaka wa 2017, ubwo habaga inama ku buhahirane mpuzamahanga. Yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa rya mbere ryagombaga gutangira mu Gushyingo 2018.

Kuva mu 2017, ubwo Xi Jinping yatangazaga bwa mbere iby’iri murikagurisha, kugeza ku ya 5 Ugushyingo 2018, ubwo ryabaga bwa mbere, hari byinshi byabaye hagati aho. Ubwongereza buracyarwana no kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ari nako hakomeza intambara yiswe iy’ubukungu hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’U Bushinwa.

Ese ubundi muri ibi bibazo byose isi ihura na byo, u Bushinwa bukora iki, cyangwa bubivugaho iki? Ese ubundi byaba ari byo kuvuga ko U Bushinwa bwagize uruhare rukomeye mu kwihuza no gucuruzanya n’isi muri rusange?

Nyamara kuva ibibazo byose birebana no kwihuza kw’isi byavuka,Pperezida Xi Jinping w’U Bushinwa ntiyahwemye kwereka ibindi bice by’isi ko ibirebana no kwihuza bishoboka.

Mu nama yabereye mu mujyi wa Bo’Ao, mu 2018, Xi Jinping yagize ati:” Amarembo U Bushinwa bwafunguriye abatuye isi ntateze gufunga, ahubwo azarusha ho gufunguka”?

Mu Gushyingo kwa 2018, Xi Jinping yarongeye agira ati: “Ubuhahirane no kwirekurira isi, muri iki gihe twavuga ko ari uburyo bwo gusubiranya ubukungu mpuzamahanga. Duhereye ku kuba ari kimwe mu bintu nkenerwa, tugomba guharanira ko haba ho ubuhahirane mpuzamahanga”

Umunyamakuru Wang Botao wa televiziyo mpuzamahanga y’u Bushinwa mu ishami ry’Igifaransa, asobanura ko mu gihe yatangizaga  imurikagurisha rya kabiri ry’ibyinjira mu Bushinwa, Xi Jinping yagize ati: “N’iyo twahera ku byo amateka atubwira, U Bushinwa buzahora bukinguriye amarembo ku bifuza kuvugana”.

Xi Jinping asoza agira ati: “Uko imigezi Yangtsé, Nil, Danube na Amazone bidashobora kureka gusuma, ni na ko natwe tutiteguye kurekera aho gutera imbere, tutitaye ku mivumba cyangwa imyivumbagatanyo ibera muri iyo migezi”.

Uko byagenda kose, uko imivumba  ubushinwa buhura na yo yaba imeze kose, ntibuzahwema kujya imbere.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya kabiri, ryaberaga mu mujyi wa Shanghai, ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 400, harimo na bamwe mu banyarwanda, bamurikira Ubushinwa ibyo bacuruza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU