Evo Morales yavuze ku cyumweru ko agomba kwegura ku butegetsi bwa Bolivia nyuma yo kubisabwa n’igisirikare ndetse n’imyigaragambo yamaze ibyumweru bibiri mbere y’uko abivuga yamaganaga ukongera kwiyamamaza kwe.

Image result for Evo Morales

Uyu mu president wari umaze imyaka 14 ku butegetsi mu gihugu cya Bolivia yemeje ko azashyikiriza abanyagihugu ibaruwa ye y’ubwegure kugirango nawe agire uruhare mu kugarura amahoro muri iki gihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo, gusa we avuga ko ari ubutegetsi ahiritsweho na rubanda.

Uwari Vice President we Álvaro García Linera nawe yahise yegura ku mwanya we,Umugenerali witwa Williams Kaliman yari yasabye Morales kwegura mbere ati”Turasaba President w’igihugu gutangaza ko ahagaritse kuyobora igihugu kugirango amahoro yongere agaruke n’ubusugire bw’igihugu bubungwabungwe”.

Uyu musirikare yari yanasabye abaturage nabo kubigiramo uruhare bareka kongera kwangiza ibintu mu gihugu maze nyuma y’igihe gito ubwegure bwa Morales butangazwa kuri Television.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU