Nyuma yaho indirimbo ya mbere yakorewe muri Konde Boy World wide ya Harmonize “Uno” ihamijwe ko imirya yakoreshejwemo atari umwimerere ndetse ikaza no gukurwa kuri youtube uwahanze iyo mirya yihanangirije Harmonize.

Image result for magix enga and Harmonize

Producer Magix Enga ukomoka muri Kenya niwe wahanze imirya yakoze indirimbo “uno” gusa yayigezemo mu buryo bw’ubujura bwakozwe n’umuhanzi Harmonize wakomeje kwicecekera ubwo uyu muhanga mu gutunganya indirimbo yabitangarizaga abanya Kenya ko umuhanzi Harmonize atitwaye kinyamwuga.

Nyuma y’uko Producer Enga asaba Harmonize ko amanura iyi ndirimbo kuri youtube ntabikore byaje gushyirwa mu bikorwa n’uru rubuga maze ibyo kumujyana mu nkiko ahita abireka.

Enga Magix yihanangirije uyu muhanzi wamamaye muri Tanzanie muri aya magambo “Icyumweru kimwe kirashize, indirimbo ya ‘Uno’ ntabwo ikiri kuri Youtube, ntuzigere ushaka kuntwarira imirya, mbisubiremo ntuzahirahire nk’uko nabivuze ntabwo nzatuma ibi biba muri Kenya”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU