Iriboneye Felix umusore ucuruza ‘airtime’ za telephone iruhande rw’ibitaro bya CHUB mu mujyi wa Butare bagenzi be bamuheruka kuwa gatandatu yinjira mu bitaro, bongeye kumubona uyu munsi ari aho mu bitaro yarashizemo umwuka .

Umuforomo ukora muri ibi bitaro ubu aracyekekwaho ubu bwicanyi no kwiba nk’uko abashinzwe iperereza babwiye abo mu muryango wa Iriboneye Felix.

Jean Bernard Ntezirizaza, Mukuru wa Iriboneye wavuye i Kigali akajya i Huye uyu munsi aje gukurikirana ibyabaye ku muvandimwe we yatangaje ko iyi ari inkuru yabaciye umugongo.

Bwana Ntakirutimana yabanaga na Iriboneye, yabwiye itangazamamakuru ko bamubuze kuwa gatandatu nijoro bakagira ngo ni ibisanzwe by’umusore waba yagiye gusura abantu akararayo.

Ati: “Uyu munsi twaje kumva ko hari umukozi w’ibitaro wafashwe ukekwaho ko yagiriye nabi undi mukontabure w’ibitaro akamutera ‘efferalgan’ [umuti usinziriza] agafata imfunguzo akajya mu biro akiba amafaranga.

“Nahise ngira amakenga njya kuri RIB mbabwira uko twabuze umuntu nsiga ntanze numero yanjye, hashize umwanya muto barampamagara ngo njye ku bitaro”.

 

Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Rwanda,RIB, ejo ku cyumweru rwatangaje ko rwafashe uyu mukozi w’ibitaro akekwaho “kwiba amafaranga mu bubiko bw’ibitaro”.Uyu ngo yafatanywe miliyoni 1,7Frw ageragezaga gusohoka mu gihugu.

Sylivain Ntakirutimana avuga ko uyu munsi ageze kwa muganga bamweretse umurambo akabona ni uwa mugenzi we Iriboneye, avuga ko uko yamubonye yabonye ko yishwe anizwe.

 

Bwana Ntakirutimana avuga ko babwiwe n’abashinzwe iperereza ko ukekwa kugeza ubu ari uyu muforomo wafashwe na polisi.

Bikekwa ko yashakaga gusiga yibye kuko yari afite gahunda yo kujya mu mahanga, amafaranga Felix Iriboneye yari afite na telephone ye byose ngo ntabwo babimusanganye.

Ati: “Tubona ko yamwambuye akanamwica, kandi tubona aho yamwiciye ari kwa muganga kuko kuva yakwinjira kwa muganga ntabwo yongeye kugaruka, yagiye amwitabye agiye kumuha ama-unites”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUB ntibwifuje gutanga amakuru kuri ubu bwicanyi kuko ngo bukiri mu iperereza.

Iriboneye Felix wari ufite imyaka 30 ni umuvandimwe ukurikira Jean Bernard Ntezirizaza, uyu yabwiye itangazamakuru ko bababajwe cyane no kumva urupfu rw’umuvandimwe wabo.

Uyu munsi Bwana Ntezirizaza yahise ava i Kigali aho akorera aza gukurikirana iby’urupfu rw’umuvandimwe we.

Yakomeje avuga  ko bakiri kuvugana n’inzego zishinzwe iperereza no kureba uko bazatwara umurambo gushyingurwa iwabo i Kigali.Felix Iriboneye yari amaze imyaka ibiri arangije kaminuza.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU