Umuhanzikazi umokoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Robyn Rihanna Fenty wamamaye ku rubyiniro nka Rihanna yahawe ishimwe ry’umupira n’ikipe ya Juventus kubera umukino wayo aheruka kugaragaramo.


Italian club Juventus gave Rihanna a jersey sporting the number 20 and RiRi - her nickname.

Ni umupira wanditseho numero 20 iyi kipe yashyizeho ndetse inashyiraho n’akabyiniriro uyu muhanzikazi akunda guhabwa ka Riri, iyi mpano y’umwambaro ikipe ya Juventus ikoresha mu kibuga ayihawe  abikesha umukino yarebye ku wa 26 ugushyingo iyi kipe ikina na Atletico Madrid mu marushanwa ya Champions League.

Muri uyu mukino umuhanzikazi Rihanna yarifoje arangije asakaza ifoto ye akurikiranye umukino Juventus yakiragamo Atletico Madrid yo mu gihugu cya Spain ku mugabane w’Uburayi.

Iyi kipe yo mu Butaliyani iri gushyira imbaraga mu kugaragaza isura yayo ikoresheje umuhanzikazi Rihanna mu gihe n’ubundi uyu muhanzikazi asanzwe akunda kugaragaza urukundo akunda umupira w’amakuru kuko no mu mwaka 2014 yakunze gusakaza amafoto y’igikombe cy’isi yaberaga muri Bresil

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU