Shampiyona ya Volleyball ya 2019/2020 iratangira i Tariki 09 Ugushyingo 2019, aho imwe mu mikino izabera muri Stade ya Kigali Arena.

Shampiyona ya Volleyball iratangira imikino ikinirwa muri Kigali Arena

Umukino uzahuza ikipe ya REG Vc na UTB Vc uzakinwa tariki ya 23 Ugushyingo 2019 i saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba uzabera muri Sitade ya Kigali Arena ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda ya 2019/2020.

Ingengabihe ya shampiyona Ku munsi wa mbere:

Ku wa Gatandatu no ku cyumweru tariki ya 09-10/11/2019

REG VC APR VC : Petit Stade

KIREHE vs Gisagara: Umukino uzabera i Kirehe

UTB vs IPRC Ngoma : Petit Stade

 Umunsi wa kabiri wa shampiona uzaba tariki ya 23 Ugushyingo 2019:

APR VC vs Kirehe VC

Gisagara VC IPRC Ngoma : Gymanase ya Gisagara

REG vs UTB VC : Kigali Arena (18:00)

Ubukeba bw’aya makipe bukomeje gufata indi ntera nyuma y’aho umwaka ushize ikipe ya UTB VC itwaye igikombe cya Zone 5 itsinze REG VC, mu gihe ikipe ya REG yatwaye igikombe cya Shampiyona yigaranzuye Gisagara VC.

Ibikomeza uyu mukino uyu mwaka ni byinshi, ikipe ya UTB VC yatwaye igikombe kibanziriza shampiyona y’uyu mwaka itsinze REG VC amaseti 3 kuri 2 ndetse kandi na Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi bagenderwagaho mu kipe ya REG VC mu mwaka w’imikino ushize 2018/2020, yerekeje muri UTB VC nabyo bikomeza uyu mukino.

Ushinzwe ubuzima bw’ abakinnyi bwa buri munsi muri REG VC Ndabikunze yatangarije ko uyu mwaka w’imikino uzaba udasanzwe muri Volleyball, anasaba abafana kuzababa inyuma

Yagize ati “Ni byiza ko mbere na mbere ko uzakinirwa muri Kigali Arena, ni ubwa mbere amakipe ya Volleyball azaba akiniye muri Kigali Arena, Volleyball y’uyu mwaka izaba itandukanye n’indi myaka, ni umwanya mwiza wo guhamagara abafana ba volleyball ngo baze bishimire umukino ”

Yakomeje avuga ko abakunzi ba Volleyball bitegura shampiyona y’uyu mwaka kuko amakipe yiyubatse Ku buryo bukomeye, Kirehe, IPRC Ngoma UTB, abafana bitegure Volleyball iryoshye kandi itanga ibyishimo.

Ku ruhande rw’Ikipe ya UTB VC twaganariye na Mucyo Philbert ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi bwa buri munsi mu makipe ya UTB adutangariza ko nabo biteguye neza kandi biteguye ko uzaba ari umukino urimo guhatana gukomeye

Yagize ati “Umunsi wa kabiri tuzakinira muri Arena ni amakipe akomeye UTB ni kipe ikomeye, REG nayo ni ikipe ikomeye kandi izaza ishaka kwihimura kuko twayitsinze muri Preseason, rero ni umukino twiteguye ko uzaba ukomeye.”

Umwaka ushize wasize ikipe ya REG VC itwaye igikombe ikazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya makipe yabaye aya mbere iwayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU