Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka The Ben ari i Dubai aho yitegura kuririmba mu iserukiramuco rya One Africa Music Fest ari naho yavugiye impamvu yafashije Shaffy.

Shaffy (Kalisa Uzabumwana Sharif)ni umuhanzi muto ufanshwa gutera imbere mu muziki n’umuhanzi The Ben ndetse anaheruka gusohora indirimbo “Sukuma” yakozwe na producer Lick Lick aho yakoresheje umunyamideli witwa Jasmin Isamara mu mashusho yayo.

The Ben aganira n’ikinyamakuru Igihe umunyamakuru yamubajije ibyerekeye Shaffy aheruka gusinyisha amubwira ko ari impano ikomeye mu minsi iri”ni ikintu kinini kiri imbere” The Ben avuga uko abona umuhanzi afasha mu muziki.

Ikiganiro gikomeza yabajijwe, Kumufasha watekereje ahari nawe uburyo watangiye hari umuntu ugufasha uravuga uti nanjye reka ngire uwo mfansha? asubiza “Urebye ni muri ubwo buryo nubwo igitekerezo cyazanwe na team yanjye…” tukira bato nafashijwe n’abantu benshi,nakuriye mu maboko y’abantu benshi. The Ben yemereye igihe ko icyamuteye gufashwa ari uko nawe byamubayeho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU