Umusore wakoraga akazi ko gutwara indege muri Oman, Danzak yavuye ko yavuye kuri aka kazi atangira gukora umuziki mu rwego rwo kuzahura na Wema Sepetu avuga ko akunda bizira uburyarya.

Danzak uutuye muri Oman yavuze ko akunda Wema Sepetu kandi ko uyu mukobwa na we abizi ko amukunda. Mu mezi make ashize, byagarutsweho cyane mu itangazamakuru rya Tanzania ko haba hari umubano w’ibanga hagati ya Danzak na Wema Sepetu gusa birangira nta ruhande rugize icyo rubitangazaho.

Mu kiganiro na Bongo 5, Danzak avuga ko kugeza ubu atarabasha kwegerana na Wema Sepetu nk’abantu bakundana nk’uko byatangajwe mbere ariko ko amukunda kandi na we abizi.

Ati “ Byigeze kuvugwaho mbere, ni inshuti yanjye nziza kandi ndamukunda. Turi kumwe cyane, tujya tumarana igihe kinini gusa sinzi ngo mu minsi iri imbere. Icyo nababwira gusa ni uko ubu ari umuntu wanjye wa hafi kuko nanjye ndabishaka kuko arazwi,”

Yakomeje agira ati “ Abantu baramukunda cyane, uretse kuba turi inshuti kandi dukundana, ndetse n’abafana be barankunda. Ibyo mubona mu makuru si ko kuri. Gusa bashyire umutima hamwe, Danzak ntashobora guhemukira Wema. Umuziki uraduhuza cyane nta handi nari guhurira na we hatari muri ibi ariko nanjye nari nsanzwe mbikunda.”

Abajijwe ahazaza he na Wema, Danzak yavuze ko hari ibyumviro byiza ku mubano wabo bombi kuko ngo Wema ni “ umuntu mwiza, kuva na mumenya ndamukunda, nkunda uburyo abaho mu buzima bwe.”

Danzak kuri ubu amaze gukora indirimbo eshatu; Machejo, Fallin’ na Kichaa.Ni kenshi yagiye agaragara yasohokanye na Wema Sepetu, bigakemangwa ko baba bakundana.

Ni mu gihe ibi nta gitangaza kirimo cyane ko uyu mukobwa yakundanye n’abandi bazwi cyane nka Idriss Sultan na Diamond Platnumz ndetse na Ali Kiba bose bazwi muri Tanzania.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU