Ubushinwa ni kimwe mu bihugu  bimaze  gukomera  kw’isi mu bijyanyeno guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ubukungu  ifatanyiye n’ibihugu bifatanyabikorwa

 Mu rwego rwo gukaza ubu bucuruzi,Ubushinwa bwagiye bufungura amarembo ngo habeho ubuhahirane n’ibindi bihugu.Bumwe mu buryo bwo gufungura amarembo harimo kuba iki gihugu cyatangije imurika gurisha ribuhuza n’ibindi bihugu.

Mu gihugu cy’ubushinwa, mu mujyi wa Shanghai hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira muri icyo gihugu.

Mu minsi itanu rizamara, iri murikagurisha rizahuza ibihugu bikorana n’iki gihugu mu by’ubucuruzi bisanga 150. Ni uburyo bushya iki gihugu cya kabiri mu bukungu cyatangije mu mwaka ushize wa 2018 bugifasha kubona ibindi bicuruzwa bidakorerwayo, mu rwego kandi rwo kugifasha guhangana n’ibindi bihangange nka Amerika.

Ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka, kikaba cyaratangijwe na Perezida w’u Bushinwa XIJiping ku giti cye mu Ugushyingo kwa 2018. Igihe cyatangiraga, nk’uko umunyamakuru Wang Botao wa televiziyo mpuzamahanga y’u Bushinwa abivuga, byinshi mu bihugu ntibyabashije kumva impamvu yabyo.

Gusa muri iki gihe bisa nk’aho abantu bamaze gusobanukirwa iby’iri murika, n’ubwo abarigiriramo inyungu ba mbere ari abashinwa, ariko n’ibindi bihugu bihabonera umwanya wo kumurika ibyo bicuruza.

Nk’ubu ibikomoka ku mata byakomokaga mu gihugu cya Nouvelle Zelande byatwaraga iminsi umunani ngo bibashe kugera mu Bushinwa, ariko ubu kubera iri murikagurisha, bitwara iminsi itatu gusa. Toni ibihumbi bitatu z’imbuto ziganjemo amaronji akomoka muri Espagne zabashije kugera mu Bushinwa gusa mu gihe cy’amezi 10 yakurikiye imurika rya mbere.

Ibindi bihugu birimo nka Kenya, Chili, Nouvelle Zelande, Mexique, byabashije gucuruza imbuto zabyo mu Bushinwa nyuma y’aho imurika rya mbere ribaye.

Hari ibicuruzwa birimo nk’inyama zikomoka mu Bufaransa zari zarahagaritswe gucuruzwa mu Bushinwa, gusa nyuma y’iri murika, byarongeye biracuruzwa.

Mu ijambo rye, perezida Xi Jinping w’uBushinwa yavuze ko n’ubwo iki gikorwa gitegurwa n’igihugu cye, ariko ni ihuriro rifunguye ku isi yose, ndetse no ku miryango mpuzamahanga irimo nk’uw’ubucuruzi. Si aho kuratira ibyo Ubushinwa bwagezeho; ni aho guhahiranira n’isi muri rusange
Arongera ati: Amarembo Ubushinwa bwafunguye ntibuteze kuyafunga na rimwe, ahubwo azarushaho kwaguka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU