Umunya Kenya ukora akazi ko gutunganya amajwi akaba n’umuririmbyi witwa Magix Enga arashinza umuhanzi w’umunya Tanzanie Harmonize kuba yaramwibye imirya akayikoresha mu ndirimbo ye yambere yakoreye muri konde boy worldwide.

Image result for Magix Enga

Iyo mirya umuhanzi Harmonize ahinjwa kuba yaribye ni iyo yakoresheje mu ndirimbo shya yitwa “Uno”, akaba yarayibonye abinyujije ku muraperi wo muri Nigeria witwa Olamide, Abanya Kenya bakomeje kwibaza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter niba Producer Magix Enga adafite uburenganzira ku majwi yatunganije mu gihe kitari gito hanyuma akaza kuyumva mu ndirimbo y’umuhanzi atakoreye indirimbo.

Umuhanzi Harmonize kugeza ubu nta kintu aravuga ku bujura akomeje gushinjwa na Magix Enga, uyu muhanzi ntabwo azagaragara mu iserukiramuco ritegurwa na Wasafi rizaba ku munsi w’ejo ku 9 kuko hari ahandi azaba yagiye kuririmba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU