Nyina wa Nyakwigendera Mowzay Radio waririmbye akanamamarira mu itsinda rya Good life muri Uganda yagaragaje ko atishimiye imyanzuro urukiko rwafashe ku gihano cyahawe Troy Wamala nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Image result for Kasubo Jane

Uyu mubyeyi Kasubo Jane yagaragaje ko kugeza na nubu agifite agahinda ku rupfu rw’umuhungu we, wari umaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango we, yavuze ko akurikije igihano Troy aherutse guhabwa n’urukiko, kuri we abona kidahagije.

Yabivuze mu gihe urukiko rwemeje ko Troy Wamala afungwa imyaka 14, nubwo benshi mu bari abakunzi b’umuziki wa Radio batemeranyije n’icyo gihano,nyina wa Radio yavuze ko Wamala, yari akwiye gukatirwa igihano cy’urupfu kuko ari umwicanyi kandi akaba aribyo bikwiye abantu bose bameze nka we.

Yakomeje avuga ko adashobora guhishira amarangamutima afitiye uyu musore wamuvukije umwana we. Yemeje ko uretse umuvumo nta kindi ashobora kwifuriza Troy ahoy aba ari hose n’icyo yaba akora cyose.

Yagize ati:” Mwifuriza ibintu bibi gusa mu buzima bwe, siniyumvisha neza ko njye nshobora kugira umutima umubabarira”.Mowzey Radio yitabye Imana taliki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa kuya 3 Gashyantare 2018. Iperereza ry’inkomoko y’urupfu rwe ryakomeje gukorwa rirangira umunyabigango Troy Wamara ariwe uhamwe n’icyaha cyo kumwica.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU