Umuhanzi w’umunya Nigeria Burna Boy yavuze ko azatanga ihumure ku banyafurika bakorewe ihohoterwa mu gihugu cya Africa y’epfo bashinjwa kuburisha akazi ku benegihugu kubera kuhakorera.
Yabitangaje ubwo yahamyaga ko azajya gutaramira muri Africa y’epfo mu bitaramo bya Africans unite concert maze avuga ko ubutumwa bwe muri ibyo bitaramo bizibanda ku bantu bakomoka mu bindi bihugu bya Africa bagaragarijwe umutima mubi n’abenegihugu ba Africa y’epfo bagakurizamo no kuhaburira ubutunzi.
Mu mvugo yakoresheje tugenekereje mu Kinyarwanda”Kimwe muri byinshi, ni uko nzibanda kubanyafurika bagizweho ingaruka n’urwango ku banyamahanga muri Africa y’epfo, ndizera ko twese tuzagira uruhare mu buryo bwacu mu kugira isi ahantu heza kuri buri umwe, byaba ari byiza kuturusha twese”. Burna Boy avuga ku butumwa azibandaho mu bitaramo bya Africans unite concert muri Africa y’epfo.
Uyu muhanzi mu minsi yashize yasabwe n’umuraperi AKA wo muri Africa ko yasaba imbabazi kugirango azabashe kwemererwa n’abanyafurica y’epfo kujya muri ibi bitaramo nyuma kuvuga ko ashobora kuzamukubita ntibyakirwe neza n’abafana ba muzika muri Africa y’epfo.
The first of many! Part of the proceeds will be donated to the victims of Xenophobic attacks by me! I really hope we can all keep contributing in our own way to make the world a better and safer place for each other. #Africansunite , it’s bigger than all of us 🖤 pic.twitter.com/fpBrk4O1VG
— Burna Boy (@burnaboy) November 9, 2019