Amakuru ataremezwa na Polisi yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu aravuga ko umuririmbyi ukomoka muri Nigeria Davido yatawe muri yombi azira gukomeretsa umuntu umutwe.

Umuhanzi Davido yatawe muri yombi na Police i Dubai

David Adedeji Adeleke uzwi muri muzika nka Davido ngo yafashwe nyuma yo guhurira n’umufana we muri muzamura(Lift) yo mu nyubako maze kubera yari yanyoye akaza kumukubita icupa nyuma agahita afatwa n’abashinzwe umutekano bo mu mugi wa Dubai n’ubwo polisi itaremeza niba ko bafite iki cyamamare muri muzika ya Africa.

Nyuma yo guhonda icupa mu mutwe umufana we yajyanwe mu bitaro byitwa Kuwait ahitwa Deira mu mugi wa Dubai gusa nubwo nta gihamya iraboneka ko uyu muhanzi ko ari mu maboko ya Polisi zimwe mu nshuti ze zo hafi zikomeje gusakaza aya makuru ku mbuga nkoranyambaga.

Davido utari mu iserukiramuco rya One Africa Music Fest ku munsi w’ejo ku cyumweru ku wa 17 ugushyingo 2019 yari mu gihugu cy’ubwongereza mu bitaramo byo gushyigikira umuhanzi Mayorkun wo muri Nigeria

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU