Umuhanzi Ngabo Médard Jobert (Meddy) yongewe ku rutonde rw’ibyamare bizitabira ibitaramo bya bitegurwa n’inzu ya Wasafi Classic Baby bizwi nka Wasafi Festival none Meddy byemejwe ko nawe azaba ahari uyu mwaka.

Image result for meddy singing

Ibi bitaramo bya Wasafi Festival 2019 Meddy byemejwe ko azajyamo byari bizwi bizaba birimo umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu njyana ya Bongo Flava muri Tanzanie barimo Diamond Platnumz, umuhanzi Harmonize ndetse na Ali Kiba bombi bari bahakanye kuzitabira ibi bitaramo by’uyu mwaka.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Wasafi Tv banditse bagaragaza ko uyu muhanzi(Meddy) usanzwe ufitanye umushinga w’indirimbo na Diamond Platnumz ndetse na Mbosso, yiyongereye ku rutonde rw’abategerejwe mu iserukiramuco rya Wasafi.

Muri iri serukiramuco hazaba harimo abandi bahanzi bakomeye nka Tiwa Savage , Ferooz, Sholo Mwamba, TID, Nyandu Tozi, Jux, Proffesor Jay, Young Killer, Chin Beez, Amber Lulu, Gigy Money, Chidi Benz, Ruby, Country Boy, DJ Ommy Crazy, Lava Lava, Mboso, Queen Darleen n’abandi.

Iri serukiramuco riteganyijwe kuba guhera ku wa Gatandatu tariki 7 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2019, bizahera Dar es Salaam bikomereze mu bice bitandukanye muri Tanzanie.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU