Umuhanzi survivorman abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasohoye indirimbo nshya yitwa “KIGALI IRANANIYE” ndetse n’amashusho yayo.

Umuhanzi survivorman yasohoye indirimbo yitwa KIGALI IRANANIYEUmuhanzi Nkurunziza Abdul Karim uzwi ku izina rya  Survivoman ni umwe mu bahanzi bazwiho ku ririmba indirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi bwa muntu, ndetse n’ubwo abandi bantu bose bahuriyeho.

Umuhanzi survivorman yasohoye indirimbo yitwa KIGALI IRANANIYE

Mu kigano umuhanzi Survivoman yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko yumva impano ye yo kuririmba imwerekeza ku buzima bwa buri munsi busanzwe bw’abantu.

Yagize ati; “Mu buzima bwa njye nkunda kuganira n’abantu cyane, ahari nkeka ko ariyo mpamvu ituma ndirimba cyane ku buzima bwa burimunsi bw’ abantu kubera kumva ibyiyumvuro n’ibitekerezo bya bo”.

“Mpereye kuri iyi ndirimbo nshya yanjye yitwa (KIGALI IRANANIYE) ni ubuzima bwambayeho mu gihe narinsumbirijwe n’ubuzima butari bwiza, ariko nganiriye na bandi bantu numva, benshi bahuye na byo, bintera ku ririmba iyi ndirimbo Kigali Irananiye”.

“Indirimbo ibanziriza Kigali Irananiye ni yitwa Ihorere Nana, n’ indirimbo ivuga ku buzima bw’umwana wababaye cyangwa wa babajwe, akiri muto kandi ukeneye guhozwa mu bihe bikwiye.”

Umuhanzi survivorman yasohoye indirimbo yitwa KIGALI IRANANIYE

Survivorman ni umwe mu bahanzi bakiri bato biyemeje gutanga impano yabo kugira ngo batange ubutumwa ku bantu bose, kandi bugire icyo buhindura ku buzima bwabo mu gihe gikwiye, kandi buri munsi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU