Ku munsi w’ejo ku wa 7 ugushyingo 2019 Tom Close yasusurukije abaganga bagenzi be baturuka mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu ubwo bari kumwe na President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abaha impanuro.

Dr. Thomas Muyombo ni umunyamwuga mu buvuzi ariko akagira n’impano y’umwihariko mu kuririmba yamugejeje ku bwamamare muri muzika, ku munsi w’ejo yasusurukije abaganga bagenzi be nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya Kigali Today. Uyu muhanzi kuri ubu avuga ko atareka umuziki n’ubwo ari umuyobozi w’ishami rishinzwe kugusanya no gutanga amaraso, ishami rya Kigali.

Iyo nama yari yahuje abanganga barenga 800 baturuka mu gihugu. Mu butumwa bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, yabibukije ko bagomba gutanga serivisi nziza bakirana urugwiro abarwayi, bakaba ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rw’ubuvuzi kandi ubushobozi buke buhari bugakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.

Umuhanzi Tom Close yasusurukije abaganga bagenzi be ubwo bahuraga na President Paul Kagame

Umuhanzi Tom Close yasusurukije abaganga bagenzi be ubwo bahuraga na President Paul Kagame

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU