Mu ntangiriro z’uku gushyingo ibinyamakuru byo mu bwongereza byanditse k’ umuhanzikazi Beyonce washakaga abantu baturuka mu mico itandukanye yo mu isi kujya mu mashusho y’indirimbo “Brown skin girl” none nubu aracyabashaka.

Umuhanzikazi Beyonce yabuze abagore b'abirabura ngo bajye mu ndirimbo Brown skin girl

Uyu muhanzikazi waririmbye halo yavugaga ko ashakisha abantu baturuka mu bihugu, amoko,imyaka, amabara n’amoko bitandukanye byo mu isi kugirango bazahurire hamwe mu mashusho n’umuhanzi Wizkid ndetse n’umukobwa wa Beyonce Blue Ivy Carter.

Ikirushije ni uko iyo ndirimbo izaba iri muzo Beyonce yageneye umugabane wa Africa amashusho yayo arimo gutunganywa n’umunya Nigeria Jenn Nkiru.

Kurubu Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza kiravuga ko gifite amakuru y’uko umuhanzikazi Beyonce arimo gushaka abagore b’abirabura baba mu bwongereza kugirango bazabe mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa  ku wa 2 Ugushyingo 2019 mu Bwongereza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU