Umuraperikazi wo mu gihugu cya Tanzanie witwa Rosa Ree yahagaritswe igihe cy’amezi atandatu adakora umuziki ndetse azanatanga amadolari 870 ya Amerika uko bahawe ibihano na  ‘Baraza la Sanaa la Taifa’ (BASATA).

Image result for Rosa Ree

Uyu muhanzikazi yahagaritswe ashinjwa kuririmba ibihangano nyandagazi,urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania ruzwi nka BASATA ruvuga ko iyo ndirimbo yitwa ‘Vitamin U’ yarenze ku mabwiriza yarwo, Rosa Ree  agaragaramo ari kumwe na Timmy Tdat, umusore bakundana na we w’umuhanzi wo muri Kenya.

Uyu muhanzi ntabwo azemererwa gukora ibitaramo hanze y’igihugu kugera igihe ibihano bizarangirira,umuyobozi wa BASATA Onesmo Kayanda avuga ko Ree afite amakosa abiri.Irya mbere ngo ni ukuba nta na rimwe yigeze azanira BASATA umushinga w’indirimbo ye ngo ugenzurwe.

Ikosa rya kabiri umuhanzikazi Rosa Reee ahinjwa ni uko atigeze agirana amasezerano n’umuhanzi w’umunyamahanga bakoranye uko amabwiriza ya BASATA abiteganya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU