Umuhanzi Juma Jux wahoze akundana n’icyamamarekazi mu muzika ya Tanzanie Vanessa Mdee yamushinje amakosa mu rukundo nyuma yo kutandukana kubera umubano utari umeze neza.

Juma Jux na Vanessa Mdee bakunze gushwana kenshi bakongera bagasubirana ariko uyu mwaka baratandukanya byeruye maze Mdee atangira umubano mushya n’umukinnyi wa filimi ukorera muri Leta zunze  ubumwe z’Amerika ariko ukomoka muri Nigeria witwa Olurotimi Akinosho ariko uzwi nka Rotimi.

Juma Jux yabwiye ukuri kose Ikinyamakuru Nairobinews ko nyuma yo kugira ibibazo uruhuri mu mubano we na Mdee bagatana ariko bakaza gusubirana nyuma y’amezi atandatu batangiye kunoza urukundo maze uyu muhanzikazi akaba ariho yahise afata umwanzuro wo kumusiga.

Juma Jux yahishuriye igitangazamakuru baganiraga ko nyuma y’amaze icyenda yonyine atubahirije amasezerano bagiranye maze akabwira amamiliyoni y’abafana ko yamaze kumureka maze nawe ahita atangira kwikundanira n’umukobwa wo muri Asia witwa Naika.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU