Umukobwa wo muri Uganda witwa Janet Watila avuga ko yatakaje ibiro 61 nyuma yo kuva ku mubyibuho ukabije aho yari afite ibiro 138 gusa kubera siporo zihagije ubu arishimira ingano asigaye afite.

Image result for Janet Watila,

Janet Wanila, umukobwa wo muri Uganda avuga ko hari igihe yasibaga amafunguro ya mugitondo ubundi agahindura ubwoko bw’ibiribwa yafataga akabibangikanya hamwe no kukora ubwoko bwa siporo bunyuranye kugera ubwo yageze ku biro yifuzaga kuko ubu apima hagati ya 75 na 78 we avuga ko ubundi aribyo byari bimukwiye.

Irebere imvugo Janet akoresha avuga ukuntu yabangamiwe n’umubyibuho Natngiye mfite ibiro 138,ubu sindenza hagati y’ibiro 75 na 78, amavi yahoraga ndya, ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, nahoranaga umutwe udakira,nahumekaga nabi,naburaga kenshi ibitotsi,umuganga angira Inama ko ibyo bibazo byose biterwa no kutagabanya ibiro.

Namaze imyaka mirongo ine n’itatu nitwa amazina menshi ngo ndi umukecuru,nambara amaherena manini nari munini cyane ugereranije n’umutwe, nibwo nyuma nafashe umwanzuro ntangira kubigabanya.

Irebere amashusho Janet Wanila avuga uko yatakaje ibiro.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU