Umuririmbyi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi ku izina ry’urubyiniro nka Davido yizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi ku wa kane none umukunzi yeretse abakunzi be amashusho y’ubwuzu ku isabukuru ya none.

Image result for Davido

Kuri uyu wa 21 ugushyingo 2019 umuhanzi Davido yujuje imyaka 27 y’amavuko ariko ntabwo we n’umukunzi we umukinnyi wa filimi Chioma Chukwuka bihereranye ibihe byiza bagiranye kuko Chioma yasakaje ku rukuta rwe Instagram amashusho mu byishimo bikomeye ndetse anakirwa neza n’abafana b’ibi byamamare byo muri Nigeria.

Chioma w’imyaka 26 y’amavuko aheruka kwibaruka umwana mu kwezi gushije na Davido wavutse ku wa 26 ukwakira ndetse yaje asanga abandi bana  babiri umuhanzi Davido yari afite.

Umuhanzi aherutse kuvugwaho inkuru zo gukomeretsa umugabo witwa Michel bari bahuriye i Dubai muri muzamura yo mu nyubako ndende maze Davido amukubita icupa amukomeretsa umutwe n’ubwo umwe mu bareberera inyungu z’uyu muhanzi baje kubihakana avuga ko yagiye mu Bwongereza.

View this post on Instagram

Best friend 😍🤣

A post shared by Chef_chi (@thechefchi) on

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU